Ngororero: Croix Rouge y'u Rwanda mu rugamba rwo kunoza imibereho myiza y'abagenerwabikorwa bayo
Mu Murenge wa Muhororo, Umuryango wa Croix Rouge y'u Rwanda (Rwanda Red Cross), binyuze mu mushinga Kungahara/Umusaruro Mwiza, Iterambere Kuri Bose, wahaye imiryango itishoboye yatoranyijwe iri muri gahunda ya Graduation amatungo magufi agizwe n’ingurube 55 n’ihene 10.
Iki gikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, TWAGIRAMALIYA Elias, ari kumwe n’Umukozi wa Rwanda Red Cross ushinzwe umushinga, TUYISABE Etienne, inzego z’umutekano, Perezida wa Komite ya Rwanda Red Cross ku rwego rw’Umurenge ndetse n’abandi bayobozi.
Abahawe ayo matungo basabwe kuyitaho neza kugira ngo abafashe kuzamura imibereho yabo n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’imiryango yabo.
Abagenerwabikorwa bashimiye Rwanda Red Cross ku nkunga ikomeje kubafasha mu rugamba rwo kwikura mu bukene no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.