Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze igikorwa cyo gukangurira ba nyiri utubari, resitora n’amacumbi akorera mu Karere ka Ngororero, ndetse n’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa RUBAYA Kurwanya Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina no Gusambanya Abana

Abitabiriye bahawe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), basobanurirwa amoko yaryo, ibiritera, ingaruka zaryo, ibyaha bifitanye isano na ryo, icyaha cyo gusambanya abana, amayeri akunze gukoreshwa n’ababikora ndetse n’amategeko ahana ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ceceka si wo muti; turwanye gusambanya abana.”

Inama yanzuye ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bose bagomba:
- Gukumira no gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
-Gushyira ahagaragara amatangazo abuza abantu bari munsi y’imyaka 18 kwinjira mu tubari no mu macumbi.
-Kwandika no kugenzura indangamuntu z’abagana amacumbi no gusangiza inzego z’umutekano amakuru ajyanye na byo.
-Gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola, harimo gushyiraho aho gukarabira intoki n’imiti isukura intoki.
-Kubungabunga isuku n’isukura mu bikorwa byabo.
-Gushyiraho abashinzwe umutekano kugira ngo batabare byihuse igihe habonetse ikibazo. 
-Abitabiriye biyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakumira isambanywa ry'abana, no gushyira mu bikorwa ingamba zose zafatiwe muri iyi nama.