Ngororero: Barahiriye kuzatunganya inshingano bashinzwe
Muri iki gitondo Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye indahiro ya notaire wa Leta Bwana Nsabimana Gervais, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwira n'iy'umuheshaw'inkiko utari uw'umwuga Bwana Twagiramariya Ellias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhororo.
Mu kubibutsa inshingano zabo Meya Nkusi yabasabye gutunganya neza imirimo bahamagariwe, kwirinda amarangamutima bagakorana ubunyangamugayo birinda amakosa kugirango batavaho bagongana n'amategeko.
Igikorwa cyabereye imbere ya notaire akaba n'umujyama mu by'amategeko Bwana Ntirenganya Philippe, n'Umuyobozi wa MAJ wungirije BwanaTuyisenge Fabrice.