Ngororero: ba Mutimawurugo bitabiriye gahunda ya :"Gendana Konti"
"Mutimawurugo, Gendana Konti!" niyo yari indamutso mu
muhango wo gusoza igikorwa cyo gukangurira abagore kwishyurana hakoreshejwe telefoni ngendanwa hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by'imari.
Umuhango wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick ari kumwe n'intumwa za Banki Nkuru y'Igihugu BNR n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Ngororero.
Atangiza igikorwa, Visi Meya Uwihoreye yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage by'umwihariko ba Mutimawurugo
Visi Meya Uwihoreye: "Iterambere ry'umugore niryo terambere ry'igihugu. Umugore washoboye kwizigamira ateza imbere urugo n'umuryango muri rusange bityo igihugu kigatera imbere."
Umurenge wa Ngororero niwo wageze ku ntego yo hejuru yo gukangurira "Gendana konti' ba Mutimawurugo bagera kuri 4,800.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore yavuze ko abagore bataragerwaho n'ubu bukangurambaga bazakomeza kwitwabwaho mu kuzamura ubukungu bw'umugore hakoreshejwe telefoni. Yaboneyeho kubibutsa kwirinda abatekamutwe bashobora kubayobya no kubatuburira.
Mu karere ka Ngororero hahuguwe ba Mutimawurugo bagera ku 38,000.
Intumwa ya BNR yashimye intambwe ba Mutimawurugo bamaze gutera mu kwizigamira hifashishijwe ikoranabuhanga. Yasabye Intore mu Ikoranabuhanga gukomeza gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga harimo na E-cash.
Indashyikirwa muri gahunda za Gendana konti bahawe ibihembo
Abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare muri ubu bukangurambaga: BNR, ibigo by'itumanaho, Intore mu Ikoranabuhanga, (NCBA) Mo Cash, RNIT Iterambere Fund
#GendanaKonti