Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Abikorera baremeye bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu Murenge wa Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abacuruzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyabanjirijwe no kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso. 
Cyitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Perezida wa PSF, uwa IBUKA n'uwa  AVEGA mu Karere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere,  abacuruzi n’abandi bikorera, abayobozi b'amadini n'amatorero,  abaturage n'abayobozi b'umurenge wa Kabaya.


Mu buhamya bwatanzwe na Uzabakiriho Afisa yavuze ku nzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo  ubwo bahigwaga n'abicanyi k'ubw'amahirwe akarokoka. Yashimiye Ingabo zahagaritse Jenoside, anashimira abagize umutima wa kimuntu bagahisha abahigwaga.
Perezida wa Ibuka yagaye abikorera babaye ibigwari bakica bagenzi babo, ashimira abarokotse uburyo banze guheranwa n'agahinda bakaba bakomeye mu iterambere rirambye.
Umuyobozi wa PSF mu Karere Bwana Kanyambo Ibrahim yavuze ko kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu abikorera bashoboye gukusanya inkunga yo gufata mu mugongo abacuruzi kugirango bakomeze imirimo yabo. Ni inkinga yavuye mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero uko ari 13..

Umuyobozi w'Akarere Bwana |Nkusi Christophe yihanganishije abarokotse abashimira uburyo bataheranywe n'agahinda bakaba bageze kure baharanira iterambere ry'imibereho myiza yabo, yashimiye abikorera bakusanyije inkunga yo gufata mu mugongo bagenzi babo barokotse.
Meya Nkusi yashimiye kandi ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buharanira iterambere rya buri 
wese ntawe uhejwe.