Ngororero: abayobozi bagenda biguruntege bemeye ko ari bo kibazo
INAMA Y’AKARERE KU MIKORERE YA EJO HEZA N’UBWISUNGANE MU KWIVUZA (CBHI)
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine yayoboye inama yatumiwemo abayobozi b'utugari n'imirenge bari ku kigero cyo hasi mu bukangurambaga bwa Ejo Heza n'Ubwisungane mu kwivuza.
Abari mu nama basanze ikibazo kitari mu baturage ahubwo kiri mu buyobozi bagiseta ibirenge mu guhindura imyumvire y'abaturage. Biyemeje guhindura imikorere buri munsi bagakora call conference bakamenya ibyagezweho buri munsi kugirango umusaruro urusheho kuzamuka.
Umuyobozi w'Akarere abasabye kumenya gukora batagombye kubwirizwa cyangwa kwibutswa.
Inama yari igamije kurebera hamwe aho gahunda za Ejo Heza n’Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI/MUSA) zigeze no kunoza imikorere yazo.
Nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro ikurikira:
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari turi inyuma mu kwitabira Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI/MUSA) bagomba kongera ubukangurambaga no gukangurira abaturage kwitabira MUSA, kugira ngo umubare w’abayitabira wiyongere kandi abaturage babashe kubona serivisi z’ubuvuzi, bityo intego y’ubwitabire isabwa ikagerwaho bitarenze 31 Kanama 2026;
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari turi inyuma mu kwitabira Ejo Heza bagomba kongera ubukangurambaga no gukangurira abaturage kwitabira iyi gahunda, kugira ngo intego y’ubwitabire isabwa igerweho bitarenze 31 Kanama 2026;
Imirenge n’Utugari byitabiriye inama byasinye ku masezerano y’ubwitange, biyemeza kugera ku gipimo cya 100% mu kwitabira gahunda zombi, Ejo Heza n’Ubwisungane mu Kwivuza, bitarenze tariki ya 31 Kanama 2026.
Abitabiriye inama barimo:
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 3 iri inyuma mu kwitabira gahunda za CBHI n’Ejo Heza;
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere;
Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative;
Umukozi ushinzwe Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI);
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 10 turi inyuma mu kwitabira gahunda ya CBHI;
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 10 turi inyuma mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza.