Ngororero: Abaturage bibukijwe ko bagomba guca ukubiri n'ubujiji
Kimwe no hirya no hino mu gihugu mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rubohowe.
Ibirori byabanjirijwe no gusura ibikorwaremezo byagezweho birimo amazi, amashanyarazi. Imihanda n'imidugudu yubakiwe abaturage batishoboye basenyewe n'ibiza.
Abatuye mu mudugudu wa Cyansi mu kagari ka Kazabe umurenge wa Ngororero bose imvugo ni imwe: "twari dutuye ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwacu mu kaga ntitwasinziraga kuko isaha ku isaha twumvaga inzu zatugwira cyangwa inkangu ikadutwwra. Ubu turaryama tugasinzira, duharanira kwiteze imbere nta nkomyi. Mudushimire Umuyobozi Mukuru w'Igihugu cyacu uhora atuzirikana akadushyira ku isonga. Yatuvanye mu ivundi adutuza mu inyumba."
Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere , abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Ngororero
Ibirori byatangijwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'inzego z'umutekano n'iy'abaturage b'umujyi wa Ngororero Morning Star.
Umukino warangiye inzego z'umutekano zitsinze 1-0.
Ibirori byaranzwe kandi na:
- imurikabikorwa ryiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi n'iby'imyuga;.
- kugaburira abana indyo yuzuye ;
- ibiganiro bitandukanye byashimiraga ingabo zabohoye u Rwanda;
- Imbyino, indirimbo n'imivugo byarataga ubutwari bw'ingabo zabohoye u Rwanda, imiyoborere myiza n'intambwe imaze guterwa mu iterambere.
Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Ngororero mu mpanuro yagejeje ku mbaga yitabiriye ibirori, yavuze ko kubohoka kwa nyabyo ari uguca ukubiri n'ubujiji kuko bituma habaho kugira ibitekerezo bihamye, guharanira iterambere, abantu bakava mu bukene basigasira umutekano wo musingi wa byose.
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yavuze ko kubohora u Rwanda bitagarukiye ku guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi gusa ahubwo ko byabaye no gusubiza umunyarwanda agaciro bizira ivangura, akarengane no kuvutsa uburenganzira bwa muntu bamwe mu bana b'u Rwanda.
Ati kubera kubohora Igihugu abaturage bariho mu mudendezo: bafite umutekano, bafite ibikorwa remezo, bahabwa serivisi zitandukanye nziza kandi zihuse.
Yashimiye ingabo zari iza FPR INKOTANYI ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwitange bwaziranze mu kubohora u Rwanda n'abanyarwanda.
Yasabye buri wese gusigasira ibyagezweho no kugendera kure ibyatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati dukomere ku bumwe bwacu kuko nizo mbaraga zacu kandi dukomeze intambwe idatsikira mu ntego. Ibirori byasojwe n'ubusabane.