Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: abashinzwe gahunda za VUP bongerewe ubumenyi

Umuyobozi w'Akarere wungirije  ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu Benjamine MUKUNDUHIRWE, yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y'iminsi ibiri agamije kongerera ubumenyi abashinzwe gahunda za VUP, hibandwa ku mabwiriza mashya agenga gahunda z'inkunga z'imibereho myiza (Safety Nets), imikoreshereze ya sisitemu ya MEIS, ndetse n'ikorwa ry'igenamigambi ry'abagenerwabikorwa ba Direct Support (DS) n'ishyirwa mu bikorwa ry'ubwishyu bwabo.
Aya mahugurwa yibanze ku gusobanura no gukwirakwiza amabwiriza mashya agenga gahunda ya VUP Safety Nets, uburyo bwo gutoranya abagenerwabikorwa ba VUP na DS, ndetse n'uburyo bwo gutanga ubwishyu ku bagenerwabikorwa ba VUP/DS.
Aya mahugurwa yitabiriwe na:
Abagize Ishami ry'Akarere rishinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage (Social Development Unit);
ba ASOC na SEDO bo mu Mirenge ya Bwira, Kageyo, Muhororo, Ndaro, Nyange, Sovu na Kavumu.
Aya mahugurwa azakomeza ejo, aho azitabirwa n'abakozi baturutse mu yindi Mirenge isigaye