Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean Pierre bari mu ruzinduko rw'Akazi mu Karere ka Ngororero aho baje kureba ibikorwa bigaragara mu ihangwa ry'umurimo. Basuye agakiriro ka Ngororero baganira n'abanyamuryango b'amakoperative y'ububaji. ubudozi, ubusuderi, ububoshyi,... ahakorera.
Baganiriye ku mikorere n'imikoranire y'aya makoperative, uburyo bunguka bakiteza imbere n'imiryango yabo.
Abanyamuryango batanze ubuhamya ku buryo biteje imbere bubaka amazu, bagura ibinyabiziga, bashinga ingo zibanye neza...Abasenateri bishimiye intambwe aba banyamuryango bamaze gutera mu kunoza imibereho yabo.
Mu bibazo bagaragaje harimo ideni rijyanye n'imishini baguze bavuga ko ribaremereye kuko mu gihe cya Covid 19 ntibakoze mu gihe cy'amezi 8. Abasenateri babijeje ubuvugizi. Basabye ihuzanzira rya Internet kugirango bajye bakora factures za EBM,  amazi ahagije,... Banasabye ikibanza cyo kubakamo inzu y'aho bajya bafatira amafunguro n'uko bagabanyirizwa igiciro cy'amashanyarazi nko mu zindi nganda. Umuyobozi w'Akarere yabijeje ko bazabunganira mu kubishakira ibisubizo. 
Abasenateri banasuye  ibikorwa by'umufatanyabikorwa w'Akarere ARCOS na TSS Hindiro. Aha hose bibanze ku bikorwa byo guhanga imirimo n'uburyo bihindura imibereho y'abaturage. 
ARCOS na TSS HINDIRO bagaragaje imibare yagezweho mu gufasha abaturage kwihangira imirimo no kubungabunga ibidulikije.
Ibikorwa byo kwihangira imirimo byagabanije ubushomeri mu Karere ka Ngororero: Nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'ishami ry'iterambere ry'Ubucuruzi n'Umurimo Madamu Uwitonze Odette imibare igaragaza ko bwavuye ku gipimo cya 17% mu mwaka wa 2024  bukagera ku 8,6% mu mpera za 2025.
Abasenateri bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, abayobozi b'Imirenge ya Ngororero na Hindiro.