Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Abalimu bahize abandi bahawe ibihembo

"No Teachers, no future. Teachers  in group of many you are number one."
Niyo ntero ikaba n’inyikirizo yaranze umunsi mukuru w'abalimu wizihirijwe mu murenge wa Ndaro ku rwego rw'Akarere. Umushyitsi mukuru yari umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage @MukunduhirweBe. Hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ngororero wizihjwe ku nsanganyamatsiko igira iti: Gushyigikira abalimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w'uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu." Witabiriwe n'abalimu n'ababyeyi n'abandi bafatanyabikorwa mu burezi.
Umurenge wa Ndaro niwo wegukanye unwanya wa mbere mu gutsindisha mu mashuli abanza ku kigero cya 99%.
Abalimu bagarutse ku mbogamizi zikiboneka  mu burezi: amashuli atarabona ibikorwaremezo nk'amazi n'amashanyarazi, ubucucike mu mashuli, ikoranabuhanga rya mudasobwa ritarahaza mu mashuli, amashuli akiri mu bwigunge ataragerwaho n'imihanda na internet, ibibuga by'imikino, n'ibindi. Umuyobozi w'Akarere wungirije ufite uburezi mu nshingano yavuze ko izi mbogamizi Akarere n'igihugu bazizi kandi ko hakorwa ibishoboka byose ngo zibonerwe ibisubizo. Yagize ati: "tuzabakorera ubuvugizi kandi uko ubushobozi bubonetse hakemurwa ibibazo bifite uburemere kurusha ibindi."
Abalimu bakurikiranye ikiganiro ku ruhare rwa mwalimu mu ireme ry'uburezi, ikoranabuhanga n'ubukungu bushingiye ku bumenyi nyuma baza kungurana ibitekerezo.

Visi Meya Mukunduhirwe yashimiye abalimu uruhare rwabo mu "kubaka u Rwanda twifuza". Yabashimiye uburyo baharanira uburezi bufite ireme, abasaba gukomeza  gutahiriza umugozi umwe mu kurerera u Rwanda rw'ejo no gukunda umurimo no kuwunoza.

Abalimu bahize abandi bashimiwe kumugaragaro ndatse bahabwa n'ibihembo
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa ibigo by'amashuli 136 n'abalimu bagera ku 3,619