Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Abakozi bibukijwe kujya basura inzibutso za Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

Uyu munsi mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomeje. Abakozi b'Akarere bibutse abahoze ari abakozi b'amakomini ubu yibumbiye mu Karere ka Ngororero.  Igikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka rwahereye ku biro by'Akarere rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero ahunamiwe inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso bashyiraho indabo.
Nanone hunamiwe abahoze ari  abakozi b'Amakomini ubu yibumbiye mu Karere ka Ngororero hashyirwa indabo kuri monument yabo.
Ibindi byaranze igikorwa:
- Ikiganiro ku mateka ya Jenoside   Abatutsi mu Rwanda, cyaranzwe n'Umujyanama wa Komite Nyobozi Bwana Mutwarangabo Innocent;
- Ubuhamya bwa Mukandinda Genevieve warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wavuze ku bwicanyi ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi: maman we bamuroshye muri tuwaleti acuramye.
- Ubutumwa bwa Perezida wa IBUKA mu Karere  wasabye ko abakozi bajya bafata umwanya wo  gusura inzibutso bikabafasha gucengera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 
- Gucana urumuri rw'icyizere.
- Ijambo ry'Umushyitsi mukuru Mayor Nkusi Christophe wasabye buri wese kwimakaza gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa  bw'Abanyarwanda bwo musingi wo kwibuka twitubaka duharanira iterambere rirambye buri wese abigizemo uruhare.
Ati ubumwe bwacu bukomeze kuba imbaraga zacu.
- Kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahabwa inka.
Igikorwa cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu Nyiramasengesho Jeannette n’abandi bajyanama, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere,  ba Perezida ba Ibuka na Avega mu Karere,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'ab'utugari,  abayobozi ba CNF, CNJ, NCPD, PSF; abayobozi b'ibigo by'imari, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Ngororero,....
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Bahizi Emmanuel. 
#Twbuketwiyubaka.