Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Abajyanama 8 bazinjira mu Nama Njyanama y'Akarere batowe

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026 kuri stade y'Akarere ka Ngororero habereye amatora y'Abajyanama rusange 8  mu Nama Njyanama y'Akarere.
Hatowe Abajyanama bakurikira:

1) Shyerezo Norbert
2) Birorimana Jean Paul 
3) Ndikubwimana Jean Paul
4) Nyirangirimana Immacullée
5) Sebazungu Modeste
6) Ntawuruhunga Abdoul
7) Iraguha Yvette
8) Zibukira Eric

Imigendekere y'aya matora yakurikiranywe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Florence,  intumwa ya MINALOC, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Bwana Bahizi Emmanuel, Umuyobozi w'Akarere ucyuye igihe Bwana NKUSI Christophe, Komiseri muri Komisiyo  y’Igihugu y’Amatora Bwana Nkiko Albert, Umuyobozi w’Ingabo, Abayobozi b’Inzego z’Umutekano na Division Manager & Corporate Services, Madamu Nyampinga Solange.

Kuri iyi site y'itora mu cyumba cya stade y'Akarere hashyizweho urugo mbonezamikurire rw’agateganyo rwita ku bana bato.
Ibi bigamije gufasha ababyeyi kwitabira amatora mu mudendezo.
Muri uru rugo, abana bitaweho n’abarera abana (Caregivers), babaha igikoma, amafunguro ndetse n’ibikinisho bibafasha kwidagadura mu gihe ababyeyi babo bari mu gikorwa cy’itora.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngororero na Caritas Nyundo, mu rwego rwo korohereza ababyeyi bafite abana bato kwitabira amatora no kubafasha kurangiza inshingano zabo mu bwisanzure.