Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Abageze mu zabukuru barashimira ubuyobozi uburyo bubazirikana

Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Abageze mu Zabukuru wizihijwe mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero, ku nsanganyamatsiko igira iti:
“Ubunararibonye bw’Abageze mu Zabukuru, umusingi w’iterambere rirambye.”
Ku rwego rw’Akarere, wizihirijwe mu Murenge wa Hindiro.

Abitabiriye ibirori bakurikiranye ikiganiro cyagarutse ku gaciro k’Abageze mu Zabukuru muri sosiyete nyarwanda.
Hagaragajwe ko bafite uruhare rukomeye mu iterambere rirambye, cyane cyane mu kugira inama abakiri bato, kubashishikariza kwizigamira no kubatoza imibanire myiza.

Abageze mu Zabukuru kandi bafite uruhare mu gufasha abakiri bato gusigasira umuco n’indangagaciro nyarwanda, kugira ngo imiryango y’iki gihe ibashe kubana mu mahoro no kubaka ejo hazaza heza.

Uhagarariye bagenzi be, Bwana Bazimaziki Ephrem, yashimiye gahunda zihuza Abageze mu Zabukuru n’inzego zitandukanye.
Yagaragaje ko ubuyobozi bw’Igihugu bwita ku Banyarwanda b’ingeri zose, harimo n’Abageze mu Zabukuru.

Bwana Bazimaziki yavuze ko mu Karere ka Ngororero hari abari muri pansiyo 836, kandi ashimira ko hagiye habaho iyongerwa ry’ingano ya pansiyo bahabwa.
Yagaragaje kandi ibyifuzo bigamije kurushaho guteza imbere imibereho y’Abageze mu Zabukuru.

Mu byifuzo byatanzwe harimo:
▪️ Kubona aho umuryango w’Abageze mu Zabukuru ukorera no kubikamo amadosiye;
▪️ Ubukangurambaga mu rubyiruko ku ndangagaciro nyarwanda;
▪️ Gushyiraho ihuriro ry’abafata pansiyo n’abatayifata;
▪️ Guhabwa serivisi zihuse batagombye gutonda umurongo inyuma y’abato.

Habayeho kandi umwanya wo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizifashishwa mu Igenamigambi ry’Akarere, mu rwego rwo guha agaciro uruhare rw’Umuturage mu bimukorerwa.
Mu byagaragajwe harimo kubaka bimwe mu biro by’Utugari no kuvugurura umuyoboro w’amazi wa Rugendabari.
Abaturage banagaragaje ko hakenewe kongera amashuri ya 12YBE kugira ngo bigabanye ingendo abanyeshuri bakora bajya no kuva ku ishuri.
Hanagaragajwe kandi ko hakenewe kubaka ibiraro bihuza Utugari n’Imirenge, birimo ikiraro cyo mu Kirekire cyambuka umugezi wa Rungu.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Ngororero yibukije Abageze mu Zabukuru gukomeza kubera abakiri bato urugero mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.
Yabasabye gukomeza gufasha urubyiruko kwirinda imyitwarire mibi, ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’Akarere @cnkusi20 yasabye abakiri bato kwita ku bageze mu Zabukuru, kuko intege nke bafite uyu munsi ari izashize mu kwita no kurera abana babo.
Yabasabye kandi gukoresha ubunararibonye bwabo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Mayor Nkusi yibukije Abageze mu Zabukuru gukomeza kwiteganyiriza ejo hazaza, kugira ngo bazasaze badashabirije, kuko “uko umuntu asaza niko inda ibyiruka.”
Yashimiye kandi ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.

Umuyobozi w’Akarere yagarutse kuri gahunda zirimo amatora ateganyijwe, kwitegura igihembwe cy’ihinga 2027A, no gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa.
“Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”
Umunsi waranzwe kandi no kugaburira abana indyo yuzuye no kuremera Abageze mu Zabukuru batishoboye.