Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororeo: AMAHUGURWA KU MIKORESHEREZE YA SISITEMU YAVUGURUWE Y’IMICUNGIRE Y’AMAKURU Y’AMASHURI (SDMS) N’UBUZIRANENGE BW’IBIRIBWA BITEGURIRWA ABANYESHURI


Itsinda ryaturutse muri Minisiteri y’Uburezi, riyobowe na Bwana Sam Ngabire, inzobere muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri muri iyi Minisiteri, ryatanze amahugurwa ku mikoreshereze ya sisitemu yavuguruwe y’imicungire y’amakuru y’amashuri (SDMS), yashyizwemo n’ibipimo bijyanye na gahunda yo kugaburira abanyeshuri.
Aya mahugurwa yayobowe na Madamu Solange NYAMPINGA, Umuyobozi w’Ishami ry’Imirimo Rusange n’Imicungire y’Abakozi mu Karere ka Ngororero, yitabirwa n’abayobozi b’amashuri n’abacungamutungo bayo, Abagenzuzi b’Uburezi ku rwego rw’Imirenge ndetse n’abakozi b’Ishami ry’Uburezi ku Karere.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu micungire y’amakuru ajyanye na gahunda yo kugaburira abanyeshuri, harimo gutegura igenamigambi ry'amasoko, gucunga ububiko bw'ibiribwa, gucunga uruhare rw'ababyeyi mu gutanga umusanzu no gutanga raporo hifashishijwe SDMS yavuguruwe.
Nyuma y’aya mahugurwa, abayobozi b’amashuri n’abacungamutungo bahuguwe kandi ku bijyanye n’umutekano n’ubuziranenge bw’ibiribwa, hashingiwe ku byagaragajwe n’ubugenzuzi bwakozwe.
Hashimangiwe imicungire inoze y’ububiko, isuku y’ibiribwa kuva bibitswe mu bubiko kugeza bigeze ku isahani y’umunyeshuri, ndetse no gushyiraho uturima tw’igikoni mu mashuri hahingwa imboga.
Abitabiriye kandi basabwe gukoresha neza sisitemu zifasha mu micungire y’uburezi, zirimo SDMS, TMIS na Karame.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Ishami ry’Imirimo Rusange n’Imicungire y’Abakozi yasabye abarebwa na gahunda yo kugaburira abanyeshuri kurangwa n’ubunyamwuga no kubazwa inshingano mu bikorwa byose bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, ndetse no gukoresha neza sisitemu zifasha mu micungire y’uburezi.