Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Mayor Nkusi yasabye abakozi bashya kuba indekemwa mu mico no mu kazi

Muri iki gitondo Umuyobozi w'Akarere BwanaNKUSI Christophe, ari kumwe n’intumwa ya RALGA n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubutegetsi n'imicungire y'abakozi yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’abakozi bashya baherutse kwinjira mu kazi bagera kuri 183. Barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bose, abakozi b’Utugari bashinzwe
Human Capital and Social Development bose, abakozi b’utugari bashinzwe 
Economic Development bose 
n'abakozi bashya bose binjiye mu kazi  guhera mu kwa 4/2026
Umuyobozi w'Akarere yabasabye kurangwa n’imyitwarire iboneye mu kazi, ishingiye mbere na mbere kuri disipulini.
Mayor Nkusi: “Imyitwarire ntamakemwa igomba kubaranga haba mu kazi ndetse no hanze yako mu muryango mugari. Mugomba kuba intangarugero muri byose, mugaharanira gutanga umusaruro mwiza mu kazi kanyu, mukaba indashyikirwa zifitiye abandi akamaro n’igihugu muri rusange.”
Aya mahugurwa azamara iminsi ibiri, akazibanda ku ngingo zirimo inkingi z’ingenzi nk'intumbero y’ubuyobozi bw’u Rwanda kuva mu 1994, Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, NST2 n’ibyihutirwa ku rwego rw’ibanze.

Abitabiriye amahugurwa bazaganirizwa kandi ku gutanga serivisi nziza, imiyoborere, imyitwarire n’ubunyamwuga mu rwego rwa Leta, gukorera hamwe nk’ikipe imwe no gukemura amakimbirane, ndetse n’itandukaniro hagati y’inshingano za buri mukozi n’ibikorwa akora buri munsi.

Amahugurwa azasozwa n’ingingo zijyanye n’uburyo bwo gukusanya amakuru, gutegura no gutanga raporo, ndetse n’itumanaho ryiza no gucunga neza ibijyanye n’itangazamakuru.
Intego ni uguteza imbere ubushobozi bw’abakozi no kunoza imitangire ya serivisi ku baturage bityo umuturage agahora ku isonga.