Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ibibazo Bibangamiye Ubugenzuzi bw’Iyubahirizwa ry’Amabwiriza Ahantu Hahurira Abantu benshi byaganiriweho


Kuri uyu wa 10/06/2026 habaye inama yari igamije gukemura ibibazo bibangamiye ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza areba ahantu hahurira abantu benshi, iyobowe n’Umuyobozi wa Distriki ya Ngororero, Bwana NKUSI Christophe, afatanyije n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Distriki, Bwana BAHIZI Emmanuel.
Inama yibanze ku ngingo zikurikira:
Kugaragaza icyuho n’ibibazo bibangamiye imikorere y’ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza;
Gusuzuma aho ibikorwa by’ubugenzuzi bigeze;
Kuganira ku ngamba zo kurushaho kunoza imikorere y’ubugenzuzi.
Abitabiriye inama bashyizeho ingamba zo kongerera imbaraga ibikorwa by’ubugenzuzi bikorwa n’amatsinda yo ku rwego rw’Imirenge no kunoza uburyo bwo gutanga raporo.
Abitabiriye inama ni:
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge;
Abashinzwe Ubuzima n’Isuku mu Mirenge;
Abashinzwe Ubutaka mu Mirenge;
Abahuzabikorwa ba DASSO ku rwego rwa Distriki n’Imirenge;
Umugenzuzi w’Inyubako;
Umuyobozi w’Ubuzima;
Umuyobozi wa One Stop Center (OSC);
Ushinzwe Isuku n’Isukura ku rwego rwa Distriki;
Abashinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Mirenge (ASOC);
SEDOs;
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.