HEREKANYWE IBIKORWA BY'AKARERE KA NGORORERO BYAGEZWEHO MURI MANDA Y'IMYAKA ITANU (2021-2026)
Uyu munsi habaye igikorwa cyo kugaragaza ibikorwa by'Akarere ka Ngororero byagezweho muri manda y'imyaka 5 (2021-2026).
Habanje kugaragazwa ibyakozwe n'ibyagezweho n'Inama Njyanama y'Akarere muri manda y'imyaka 5 (2021-2026):
Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu Nyiramasengesho Jeannette yashimiye ubufatanye bwa Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa n'abaturage bwatumye hakorwa byinshi bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Yavuze ko imbaraga zashyizwe mu gukemura ibibazo by'abaturage uko bikwiye, abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu bibakorerwa. Muri iyi manda igipimo cy'ubukene cyavuye kuri
47,7% kigera kuri 30,4%.
Yashimiye abagize Inama Njyanama y'Akarere, ubuyobozi bw'Intara, inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gukemura ibibazo biremereye Akarere kari gafite.
Yagaragaje ko hari ibibazo bigomba gukomeza gushakirwa ibisubizo:
- Mu mibereho myiza: kurandura igwingira; kugarura abana bata ishuli (drop out)
Ubukungu: kongera umusaruro w’ubuhinzi, ibikorwaremezo.
Hakurikiyeho kugaragaza ibyagezweho na Komite Nyobozi y’Akarere.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yabivuye i muzi haba mu bukungu, imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere myiza. Ibi byose byari baherekejwe n'imibare n'amafoto byerekanaga intambwe ikomeye igaragaza aho Akarere kavuye n'aho kageze mu iterambere.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, intumwa ya RALGA, intumwa ya MINALOC, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, abayobozi b'ingabo, police n'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, ba Perezida b'Inama Njyanama z'imirenge, abakozi b'Akarere n'abaturage bahagarariye abandi.