Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri (Fortified Whole Grain Maize - FWGM). 
Aya mahugurwa yatanzwe n’itsinda ryari riyobowe na Bwana Ndaruhutse Yves, Umujyanama ushinzwe Gahunda yo Kugaburira Abanyeshuri muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), rifatanyije n’abahagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse na Vanguard Economics.
Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Bwana Uwingoga Christophe, Umuyobozi w’Agateganyo w’Imirimo Rusange (Division Manager and Corporate Services)
Abayitabiriye bari bagizwe n’abakozi b’Ishami ry’Uburezi, Abagenzuzi b’Uburezi  mu Mirenge  (SEIs), ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri 26 byatoranyijwe bihabwa ifu ya FWGM muri gahunda y’Igihugu yo Kugaburira Abanyeshuri ku Ishuri.
Muri aya mahugurwa, hasobanuwe impamvu yo gutanga ifu ya FWGM nk’uburyo bwo gufasha abanyeshuri kubona indyo yuzuye kandi iboneye no gukumira imirire mibi. Abitabiriye kandi bahawe amabwiriza ajyanye n’uburyo bwo kubika neza iyo fu ndetse n’uburyo bwo kuyiteguramo amafunguro.
Nyuma y’ikiganiro cyo kungurana ibitekerezo, abitabiriye basabwe gukurikirana no kugenzura itegurwa ry’amafunguro akomoka ku ifu ya FWGM mu mashuri yabo no gutanga amakuru y’inyunganizi (feedback) igihe cyose bibaye ngombwa.