Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abazimurwa n'urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongoii barimo kubakirwa umudugudu

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Matyazo, ku mudugudu w'icyitegererezo wa Kigali Model IDP, habereye uruzinduko rwo kureba aho imirimo yo kubaka inzu 25 z'abaturage bagizweho ingaruka n'Umushinga w'Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze.
Uru ruzinduko rwayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero w'agateganyo, Bwana Emmanuel Bahizi, ari kumwe n'Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Karere (District Construction Engineer) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Matyazo.Iyi gahunda yari igamije kureba aho imirimo yo kubaka izi nzu 25 igeze, kugaragaza imbogamizi zihari no gutanga umurongo w'ibyakozwe kugira ngo zubakwe neza kandi zuzurizwe ku gihe cyumvikanyweho.
Mu igenzura ryakozwe, hagaragaye ko izi nzu zose zikeneye kubakirwa inkuta zifata ubutaka (Retaining Walls), bitewe n'uko ziri ahantu hahanamye kandi ubutaka bwaho bukaba budakomeye bihagije.
Byagaragaye kandi ko uburyo bwari bwakoreshejwe mu gukumira isuri butatanze umusaruro wari witezwe, kuko amazi y'imvura yari yatangiye gutwara ubutaka.
Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo yasabye ko hashakwa ibisubizo bya tekiniki birambye, ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'umushinga.
Yashimangiye ko ari ngombwa gukorana n'abafatanyabikorwa bose kugira ngo ibibazo byagaragaye bikemurwe vuba, imirimo y'ubwubatsi yihutishwe kandi inzu 25 zose zubakwe kandi zuzurizwe mu gihe cyumvikanyweho.
Uru ruzinduko rwafashije kugaragaza imbogamizi zikibangamiye imirimo y'ubwubatsi, hashyirwaho umurongo w'uko zakurikiranwa kandi zigashakirwa ibisubizo, kugira ngo abaturage bazatuzwe mu nzu zujuje ibisabwa kandi zitekanye