30% y'abajyanama b'abagore mu Nama Njyanama y'Akarere bamenyekanye
Kuri uyu wa 17/11/2026 kuri site y'itora ya Stade y’Akarere ka Ngororero habereye amatora y’Abajyanama b’Abagore 5, bagomba nibura kungana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere.
Aya matora yari agamije kuzuza imyanya y’abagore bahagararira abandi mu Nama Njyanama y’Akarere.
Hatowe aba bakurikira:
1.AYINKAMIYE Marie Louise
2. UZAMURANGA Claudette
3. INGABIRE Marie Louise
4. AKINGENEYE Angelique
5.KAMANZI Sophie
Inteko itora yari igizwe na:
✔️ Abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere.
✔️ Abagize Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Imirenge.
✔️ Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.
Imigendekere y’amatora yakurikiranywe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Bahizi Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe, Bwana Nkusi Christophe, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Umuyobozi w’Inkeragutabara, inzego z’umutekano na Division Manager & Corporate Services, Madamu Nyampinga Solange.
Kuri iyi site y’itora hashyizweho urugo mbonezamikurire rw’agateganyo rwita ku bana bato, kugira ngo ababyeyi babo bitabire amatora mu mudendezo.
Abana bitabwaho n’abarera abana (Caregivers), babaha igikoma, amafunguro n’ibikinisho bibafasha kwidagadura.
Ni gahunda yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngororero na Caritas Nyundo, mu rwego rwo korohereza ababyeyi bafite abana bato kurangiza inshingano zabo zo gutora.