Umushinga Save the Children urashimirwa uruhare rwawo mw'ireme ry'uburezi
Kuwa 19/12/2019 kuri Guest house ya Ngororero habereye inama yateguwe n’umufatanyabikorwa w’Akarere Save the Children wari uhagarariwe na Bwana Dr Julien Nteziman. Iyo nama yitabiriwe kandi n’Intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) Bwana NDAHAYO Appolinaire, abahagarariye inzego z’Umutekano Lt Col.NDENGEYINKA John Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro na SP MAYINGA Alphonse Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, hari kandi abakozi b’Akarere bafite mu nshingano gukurikirana amarerero y'abana bato ECDs, n’umukozi ushinzwe ibikorwa bya JADF.

Save the Children itera inkunga amarerero y'abana bato (ECDs)
Ibyaganiriweho :
1. Kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi ku mushinga ushyirwa mu bikorwa na Save the Children “Advancing School Readiness project” : ibyagezweho n’impinduka byazanye nyuma y’imyaka 2 bamaze bakorera mu Karere.
2. Gushyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ibikoresho n’inyandiko byakoreshejwe muri phase ya mbere y’umushinga.
3. Kugaragaza ibizakorwa muri phase 2 y’Umushinga
Nyuma y’ibiganiro byatanzwe no kubyunguranaho ibitekerezo hatanzwe inama zitandukanye n’ibyifuzo hanafatwa ingamba zikurikira :
- Hashimwe ibikorwa bya Save the children uburyo zifasha gushimangira ireme ry’uburezi kuva umwana akiri muto binyuze mu gushyira imbaraga mu burezi bw’incuke, ndetse hanashimirwa abantu bose n’inzego zagize uruhare mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga..
- Save the children ifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere bagomba gushyira imbaraga mu gusigasira ibyagezweho kugirango bizarambe n’igihe uyu mushinga uzaba yashoje ibikorwa byayo.
Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Ngororero na Rutsiro yashimiye ibimaze kugerwaho binagaragarira mu musaruro uboneka mu bizamini binyuranye abanyeshuli bakora, iterambere ry’indimi;… Yibukije kandi ko kuzamura ireme ry’uburezi bigomba kujyana n’umutekano. Bityo abasaba no gutekereza ku bindi bibangamira uburezi nk’imirimo mibi ikoreshwa abana, kabyara abana barenze ubushobozi bw'ababyeyi, gucikisha amshuli...
Hagomba gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga kugirango hatazagira umwana ucikwa n’amahirwe yo kwiga amashuri y’incuke kuko atuma bazamukana imbaraga mu mashuri abanza.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…