Umurenge wa Sovu: Abaturage bishimiye ko uruhare rwabo rwitaweho mw'igenamigambi
Uyu munsi mu turere twose tw’igihugu hatangiye gukusanywa ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa muri gahunda y’ibikorwa 2020/2021 y'Uturere ndetse no kubagaragariza uko ibyo batanze umwaka ushize (2019/2020 ) byinjijwe mu ngengo y'imari, ibitaragiyemo n'impamvu.
Ku rwego rw'Akarere kacu iyi gahunda yatangirijwe mu murenge wa Sovu akagari ka Rutovu. Yatangijwe n'umuyobozi mukuru muri Minaloc Shehi Bahame Hassan ari kumwe n'umuyobozi w'ishami ry'Imiyoborere myiza Bwana Rutagisha Aimable, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa SOVU Bwana Harerimana Adrien, inzego z'umutekano zikorera mu murenge wa Sovu) ingabo, Police na Dasso) abayobozi b'Akagari ka Rutovu.

Abaturage bishimiye ko ubuyobozi buha agaciro uruhare rwabo mu igenamigambi
Muri rusange abaturage barashaka ibikorwa remezo nk'imihanda, amazi n'amashanyarazi. By'umwihariko mu kagari ka Rutovu abaturage barashaka amashanyarazi kugirango barusheho kubona serivisi ziboneye, amazi, ikiraro cyambukiranya umugezi wa Satinsyi (uhitana abantu iyo wuzuye igihe cy'imvura nyinshi) gihuza imirenge ya Sovu na Bwira, gusana amashuli ashaje. Abaturage bishimiye uburyo ubuyobozi bwitaye ku ruhare rwabo mu Igenamigambi ry'Akarere. Bwana Bahame yabasezeranije ubuvugizi ku bibazo birenze ubushobozi bw'Akarere n'ubwabo.
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…