Umurenge wa Nyange: Intwari z'Imena z'Abanyeshuli b'i Nyange zikomeje kuratwa ibigwi

Ku Gicumbi cy'Ubunyarwanda giherereye mu Ishuli ryisumbuye rya Nyange habereye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 ubutwari bw'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange. 
Hari mw'ijoro ryo kwa 18 rishyira uwa 19/03/1997 ubwo abicanyi bateraga iri shuli bagategeka abanyeshuli kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko y'icyo gihe bakabatsembera bagira bati: "Twese turi abanyarwanda" bityo baba babibye imbuto ya "Ndi Umunyarwanda" ubu yinjiye mu nateka y'u Rwanda ndetse n'isi yose. 
Umunsi waranzwe no:
- gusura igicumbi cy'Ubunyarwanda hasonanurwa amateka y'ubutwari bw'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange; 
- kunamira izi Ntwari hashyirwa indabo aho zirihukiye;
- imbyino z'amatorero atandukanye zarataga ibigwi by'Intwari z'u Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku mbaga y'abitabiriye ibi birori Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yagejeje impanuro ku rubyiruko n'abandi bitabiriye ibirori agira ati: 
"Rubyiruko mukomere ku ndangagaciro nyarwanda zirimo ubutwari, gukunda igihugu, kugikorera no kucyitangira igihe bibaye ngombwa.
Dusigasire umurage Intwari z'Igihugu badusizemo, duharanire ko u Rwanda rukomeza kuba igihugu cyuje ubumwe, ubudaheranwa n'iterambere rirambye."
Ibirori byitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu,impeta n'imidari y'ishimwe Chancellor NGARAMBE François,  Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco,  abayobozi i batandukanye barimo inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, Umuyobozi wa REB, abayobozi  b'Uturere twa Ngororero. Karongi , Rusizi na Muhanga, abagize itsinda "KOMEZUBUTWARI", abanyeshuli, abaturage n'abayobozi b'umurenge wa Nyange.


Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: Abayabozi b'amashuli bibukijwe gukumira icyakurura ingengabitekerezo ya Jeniside mu mashuli

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: Abajyanama b'ubuzima bagiye kuba abanyamuryango ba Koperative UMUGANGA SACCO

Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Perezida wa Sena yunamiye inzirikarengane ziruhukiye mu rwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange

Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…

Read more →

Umurenge wa Ndaro: Bahawe inkoko zizafasha kurwanya imirie mibi n'igwingira


Mu murenge wa Ndaro  k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…

Read more →
-->