Umurenge wa Muhanda: Umushinga LAFREC ukomeje kubungabunga ibidukikije mu nzuri za Gishwati
Nyuma y'uruzindiko Umuyobozi Mukuru wa REMA Madamu Kabera Juliet na Madamu Amaliza Vivine LAFREC Project Coordinator bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE Godefroid bagiriye mu nzuri za Gishawati (30/07),bakagenzura ibikorwa byo gutunganya izi inzurii kuri hegitari 89; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Florence ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere Bwana NYAMASWA Emmanuel, nabo basuye ibikorwa by’Umushinga LAFREC mu Karere ka Ngororero. Bari baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana UWIHOREYE Patrick ari kumwe n’Umukozi w’Umushinag LAFREC hamwe n’abatechniciens ba RF.
Basuye imirimo ijyanye no gutunganya inzuri za Gishwati. Nyuma yo gusura ahari gukorerwa iyi imirimo bishimiye aho iki gikorwa kigeze ariko basaba ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo abagenerwabikorwa barusheho kubigira ibyabo; bityo bifashe mukongera uburambe bwabyo. Hasabwe kandi gukomeza gukora imyiteguro yo gusimbuza ibiti byapfuye no kongera aho bitagaragara.
Ubu hari gutegurwa ingemwe zizifashishwa mugusimbuza ibyapfuye hakazabaho no gusinyana amasezerano n'aborozi yo kubungabunga ibiti biteye mu nzuri zabo.Uyu mushinga ushyirwa mubikorwa n'akarere kubufatanye na Reserve force ku nkunga ya LAFREC.
Hanasuwe kandi ahakozwe amaterasi ndinganire ndetse n’ahakorerwa ubworozi bw’ingurube bwa kijyambere mu Murenge wa Bwira aho basanze zimeze. Bagaragarijwe n’abagenerwabikorwa ko bakunda guhura n’iikibazo cy’isoko ryazo.
Hagaragajwe kandi ko hagomba gukazwa ingamba muguca burundu ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byangiza ibidukikije.


Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…