Umurenge wa Muhanda: Aborozi barasabwa gucunga neza inzuri
Kuri uyu wa 17/11/2109 mu murenge wa Muhanda, habaye inama yahuje vm FED Bwana Uwihoreye Patrick, intumwa z'ikigo cy'igihugu gishinzwe amazi n'amashyamba (RWFA) n'iz'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (RLMUA) n'aborozi bo mu nzuri za Gishwati zibarizwa mu Karere ka Ngororero.
Inama yari igamije gusesengura ibibazo bijyanye n'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka bwo muri izi nzuri.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo abari mu nama basanze ibibazo biri mu micungire y'inzuri za Gishwati ari ibi bikurikira: Ibyangombwa by'ubutaka birimo amakosa; kwangiza ibikorwaremezo: inzira, amabuga, imihanda; ibibazo by'imbibi: kurengererana; kwigabiza ubutaka bwa Leta/ Ibisigara; inka zizerera mu mashyamba no mu mihanda; ubutaka bukoreshwa icyo butagenewe harimo na MCC Bweru yubatswe aho itari iteganyijwe.

Nyuma yo kumva ibibazo biri mu nzuri za Gishwati hashyizweho gahunda yo kwakira ibyangombwa byatanzwe bya buri mworozi no kureba ikibazo afite no kubihuza n'amakuru asanzwe y'urwuri yahawe ku buryo bukurikira: Aborozi bo mu nzuri za Gishwati babarizwa mu Murenge wa Muhanda bazakirirwa kuri uyu murenge kuva kuwa 18/11/2019 kugeza kuwa 20/11/2019 (8h00-17h00); ababarizwa mu uurenge wa Kavumu bazakirwa kuwa 21/11/2019 Ku Biro by'uyu murenge. Umworozi wese arasabwa kuza yitwaje ikintu cyose kigaragaza ko urwuri afite ari urwe koko. Inzuri za Gishwati ziherereye mu karere ka Ngororero zigera kuri 368.

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…