Umurenge wa Ndaro: urubyiruko rwabonye uburyo bwo kubungabunga ibidukikije

Kuwa 9/12/2019 Umunyambanga wa Leta muri  Minisiteri y'urubyiruko Hon. Edouard Bamporiki yayoboye umuhango wo gutangiza ibikorwa bya ECOBRIGADE mu murenge wa Ndaro mu kagari ka Bijyojyo. Ni igikorwa gituma urubyiruko 550 ( 349 b'igitsina gore na 201 b'igitsina gabo) rubona akazi arinako rurengera ibidukikije by'icyogogo cya Nyabarongo. Hamaze gukorwa amaterasi y'indinganire ha18 kuri 62 ziteganijwe; amaterasi agenda yikora ha11kuri 42 ziteganijwe; km40 kuri 40 zari ziteganijwe ziteyeho imigano ku nkombe z'imigezi yiroha muri Nyabarongo.

Mu gushimira abaterankunga b'uyu mushinga umuybozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yavuze ko kuba urubyiruko rwitaweho bitanga icyizere cy'ejo hazaza kuko arirwo Rwanda rw'ejo. Yanijeje ko Akarere nako kazakomeza kuruba hafi uko ubushobozi bugenda buboneka.

Urubyiruko narwo rwongeye gushimangira ko rutazahora ruteze amabako ko ahubwo ruzakoresha imbaraga rufite mu kubaka igihugu no kwiteza imbere. Bagize bati " tugomba kugwiza ibikorwa aho kuba ingwizamurongo."

Intumwa ya LODA yasobanuye ko uyu mushinga uzatwara agera kuri 2,362,000,000 frws muriyo 862,000,000 frws akazatangwa n'umuterankunga FONERWA, naho asigaye 1,500,000,000 frws akazatangawa na Leta y'u Rwanda. Yanavuze ko kandi uretse guca amaterasi, hazanaterwa n'ibiti birwanya isuri, ibivangwa n'imyaka nditse n'iby'imbuto ziribwa. Ngo hazanatangwa amatungo magufi.

Umuyobozi wungirije w'inkeragutabara we yasabye abaturage gukoresha neza inkunga bahawe bityo bakazakomeza kwirwanaho igihe umushinga uzaba wacyuye igihe. ibi kandi bakabikora babubngabunga umutekano kuko ariwo musingi w'iterambere barangamiye.

Intumwa ya UNDP yashimiye abaturage uburyo bakora baharanira kwiteza imbere avuga ko uyu muryango ahagarariye utazahwema gushyigikira ibikorwa bibateza imbere`


Minister Bamporiki yasabye urubyiruko gufata icyitegererezo ku Intore izirusha intambwe bagakorera igihugu nacyo kikazabakamira. Yongeyeho ko rugomba kwirinda ibisitaza birimo ibiyobyabwenge, guta umuco, gutwita inda zitateganijwe ahubwo ngo bakagira inzozi nziza kandi bagaharanira kuzishyira mu bikorwa. 

Ecobrigade ifite abafatanyabikorwa nka FONERWA, LODA, MINIYOUTH, MINALOC, MoDe, MoE, RAB, UNDP, NYC. Igikorwa cyitabiriwe kandi n'inzego z'umutekano; ba Mayors ba Ngororero na Muhanga.

 Minister Bamporoki atera ibiti birwanya isuri ku materasi ari kumwe n'abafatanyabikorwa ba ECOBRIGADE

Urubyiruko rwishimiye ko rwitaweho                         Minister Bamporiki aganira n'abanyamakuru

  Mayor Ndayambaje mu kiganiro n'abanyamakuru


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->