Ngororero: "Nkomatanyanzego ku buzima" yasuzumye aho igeze yesa imihigo
Kuwa 19/12/2019 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Ngororero habereye inama Nkomatanyanzego ku buzima (District Health Management Team=DHMT) yateguwe ku bufatanye n’umufatantabikorwa USAID/INGOBYI ACTIVITY isanzwe ifatanya n’Akarere mu bikorwa by’ubuzima .
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku bikurikira:
1. Aho imihigo irebana n’ubuzima 2019-2020 igeze (ubwisungane mu kwivuza, kuringaniza urubyaro, kwipimisha ku babyeyi batwite, Malarira, VIH/SIDA, kurwanya imirire mibi n'ibindi).
2. Imikorere n’inshingano za Komite Nkomatanyanzego ku buzima (DHMT)
3. Ibibazo by’abakozi muri servisi y’ubuzima.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe ingamba:
Nyuma yo kubona ko ibipimo by’ubuzima bikiri hasi ugereranyije n’intego y’umwaka, hemejwe ko hagomba kongerwa imbaraga mu bukangurambaga ku nzego zose (abayobozi mu nzego z’ibanze, amavuriro, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa).
Gushyiraho ingamba zidasanzwe zo gukurikirana uwo ariwe wese bigaragara ko adindiza izamuka ry’ibipimo by’ubuzima.
Ku birebana n’imihigo mishya y’ubuzima yiyongereye ku yari isanzwe, Akarere gakwiriye gukorana na MINISANTE kugira ngo intego itegerejwe ibashe kugerwaho.
Abagize DHMT bakwiriye kumanuka aho ibibazo by’ubuzima biri bigashakirwa ibisubizo.
Hagaragajwe kandi ikibazo cy’abakozi bake muri serivisi z’ubuzima, hasabwa ko hakorwa ubuvugizi bakongerwa kuko bidindiza imikorere.
Inama yitabiriwe n’umukozi wa USAID/Ingobyi Activity Bwana Jean Bosco HABIMANA ari ku mwe na Madamu Mukamana Soline uyobora ishami ry'ubuzima, abayobozi b’ibitaro (Muhororo na Kabaya), umuyobozi wa Clinique ya Ngororero, uhagarariye RSSB, abahagarariye ibigo nderabuzima n’abafatanyabikorwa ba JADF Isangano bakora ku bijyanye n’Ubuzima .
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…