Ngororero: Umuyobozi wa REMA yasuye inzuri za Gishwati

Kuwa 30/07/2020 mu mudugudu wa Gatomvu akagari ka Bugarura mu murenge wa Muhanda Umuyobozi Mukuru wa REMA Madamu Kabera Juliet na Madamu Amaliza Vivine LAFREC Project Coordinator bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE Godefroid,basuye ibikorwa  byo gutunganya inzuri za Gishwati kuri hegitari 89.

Hagamijwe kunoza imikoreshereze myiza y'inzuri haterwamo ibiti bijyanye n'ubworozi aho urwuri rugabanywamo izindi nzuri(paddocking) kugira ngo ubwatsi bukoreshwe neza. Byagaragaye ko byakozwe ariko hakenewe ko hazasimbuzwa ibiti byatewe ntibifate n'ibindi bigakomeza kwitabwaho ndetse n' aborozi bakabigiramo uruhare. Ubu hari gutegurwa ingemwe zizifashishwa mugusimbuza ibyapfuye hakazabaho no gusinyana amasezerano hagati y'umworozi yo kubungabunga ibiti biteye murwuri rwe.

Uyu mushinga ushyirwa mubikorwa n'akarere kubufatanye na Reserve force ku nkunga ya LAFREC.

 Bariya bashyitsi kand baherekejwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije  ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick, Ukuriye urwego rw'Inkeragutabara mu karere LT.Col JMV KAYITERA, ukuriye NISS Kagabo Jean Claude, HIBUKIMFURA Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanda, Kayitsinga Jean ushinzwe Amashyamba n'umutungo Kamere na NSENGIYUMVA Augustin Umukozi wa LAFREC  mu karere ka Ngororero.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->