Ngororero: Urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rurakomeje

 Kuri uyu wa 4/02/2020 inama mpuzabikorwa ku kurwanya ibiyobyabwenge
yabereye kuri Hotel RUFRABU iyoborwa n'Umuyobozi Mukuru muri Minaloc Bwana Bahame Hassan washimiye Akarere ka Ngororero intambwe kamaze gutera mu kurwanya ibiyobyabwenge.  Bwana Bahame yanavuze no kw'isuku nk'imwe mu ntwaro mu kurwanya indwara zirimo iz'ibyorezo nka Coronavirus.


Intumwa ya minisiteri y'ubutabera Bwana Ntukanyagwe Valens yongeyeho ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano ya buri wese kandi ko abayobozi bagomba gukomeza gukaza umurego. Yavuze ko nubwo iterambere ritiza umulindi ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bitaba impamvu yo gucika intege.


Bwana Ntukanyagwe yanibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi kw'iterambere ry'umuryango n'Igihugu muri rusange.   Umuyobozi wa police SP A.Mayinga yavuze ko  ibiyobyabwenge byagabanutse ariko ko hakiboneka inzoga z'inkorano.


Dufatanye Edmond  intumwa ya RBC yashimangiye ko ibiyobwenge ari uburozi bwica ko ababicuruza nabo ari abicanyi. Ari nayo mpamvu bagomba gukurikiranwa kuko ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Mu kungurana ibitekerezo abari mu nama basabye ko  komite zo kurwanya ibiyobyabwenge  ku Karere, imirenge n'utugari zarangiza neza inshingano zahawe.


Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yavuze ko we n'abo bafatanya mu kazi batazahwema guharanira kugira abaturage bazima  baciye ukubiri n'ibiyobyabwenge. Yasabye intore z'urubyiruko gufasha kurandura ibiyobyabwenge by'umwihariko muri bagenzi babo .
Bwana NDAYAMBAJE yasabye abahura kenshi n'urubyiruko  nk'abayobozi  b'ibigo by'amashuli kugenzura niba clubs antidrugs zikora neza. Yavuze ku cyorezo cya Corona virus  asaba buri wese kuba amaso ngo kitazinjira mu Rwanda.


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->