Ngororero: urubyiruko rurasabwa kutarangazwa na social media zigaragraho ingengabitekerezo ya jenoside
Ni umwe mu myanzuro y'inama y'igihembwe yahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero n'abakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex meetings.
Baganiriye ku ngingo zikurikira:
1. Ishyirwamubikorwa rya gahunda y'ibikorwa 2019-2020
2. Gahunda y'ibikorwa 2020- 2021
Nyuma yo kuganira kuri izi ngingo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1.Gukomeza kwimika, gusigasira ubunyarwanda n'ubumwe n'ubwiyunge byo nkingi y'iterambere rirambye.
2. Kwita ku bibazo bikibangamiye ubumwe n'ubwiyunge (kwita ku bafungurwa basubizwa mu buzima busanzwe no kubahuza n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakorerwa isanamitima)
3.Kwita ku rubyiruko ubu rushaka kurangazwa na Social media bakamenya gushishoza kugirango batifatanya n'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y'Igihugu bavuga u Rwanda nabi.
4.Gukomeza gahunda y'ikiganiro cya Ndi umunyarwanda k'uburyo bw'imbitse mu baturage
mu tugari.
5.gutegura neza ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n'ubwiyunge hakoreshwa radio z'abaturage mu gutanga ubutumwa muri iki gihe cya Covid-19.
6.Kwita ku mihigo muri rusange ikagaragara muri action plan y'akarere n'iy'imirenge mu rwego rwo kuyiha agaciro.
Inama yitabiriwe:
1. Kuruhande rw'Akarere
Komite nyobozi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere
Abakuriye inzego z'umutekano ku karere
Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza
Umuyobozi w'ishami ry'uburezi
Umuyobozi w'ishami ry'igenamigambi
Umukozi ushinzwe ibikorwa by'ubumwe n'Ubwiyunge(Umutahira)
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.
2. Ku ruhande rwa NURC:
Komiseri muri NURC Bwana Muhire Louis Antoine akaba n'imboni y'Akarere ka Ngororero
Bwana Renzaho Giovanis umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu ntara y'Iburengerazuba.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…