Ngororero: ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Coronavirus burakomeje

Mu Karere ka Ngororero kimwe no mu tundi turere ubukangurambaga  bwo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 burakomeje. Kuri uyu wa 19/09/2020 bwakomereje mu mirenge yose by'umwihariko mu masoko manini y'umurenge wa Gatumba, Ngororero na Kabaya.  

Ibyakozwe

 Ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID19 bwakorewe mu masoko, centres z'ubucuruzi n'ibigo abagenzi bategeramo imodoka na moto 

Aho byakorewe:

 mu masoko  yaremye uyu munsi :

 - mu murenge wa Gatumba: Cyome 

-  mu murenge wa Ngororero: Ngororero 

-  mu murenge wa Hindiro: Buyungu 

-  mu murenge wa Kabaya: Kabaya 

Hose abaturage bakanguriwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 hifashishijwe irdangururamajwi (megaphones)

Ubutumwa bwatanzwe

1- Kwambara agapfukamunwa gafite isuku kandi neza, 

2- Gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n'isabune,

3- Guhana intera nibura ya metero 1 hagati y'umuntu n'undi,

4- Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga

5-Kwirinda ingendo zitari ngombwa.

6- Kubahiriza isaha yagenewe yo kuba buri wese yageze mu rugo

7- Kwirinda gukora utubari mu ngo.

Abatanze ubutumwa

- Mayor NDAYAMBAJE Godefroid 

- DPC CIP MUNYANEZA Elvis

- Sgt Major HABIYAKARE Issa

- DPCIO IP MUGENZI Jean Bosco 

- DASSO Coordinator MUNYANEZA Telesphore.

 Abaturage bagaragaye bambaye nabi agapfukamunwa bashyizwe hamwe bibutswa uko kambarwa banihanangirizwa kubahiriza amabwiriza uko ari.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->