Ngororero: ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwangiza ibidukikije bukomeje kwamaganwa

Byagaragaye mu bugenzuzi bwakorewe kuri Site ya Myatano mw'ishyamba  ry'iriterano rya Leta ricungwa na Rwanda Mountain Tea mu kagari ka Rugeshi mu murenge wa Kavumu
na Site ya Gahinda(kw'isoko ya Sebeya) mu kagari ka Rutagara umurenge wa Muhanda
ahakorerwa na Company yitwa TMT (Tantalium Minerals Trading ) na Company ya NL Mining ibarizwa mu gice cya Gahinda kuri Sebeya  hamwe n'abacukura ahatemewe mu mugezi wa Sebeya.

 ubugenzuzi bwakozwe n'itsinda rihuriweho na :
-REMA: Ihagarariwe na Ngendahimana Cyprien ushinzwe itumanaho
-RMB: Ihagarariwe na Karangwa ushinzwe ubugenzuzi bw'ubucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu ntara y'iburengerazuba,
-RDB: Ihagarariwe na Musana Abel Umuyobozi wa Parike ya Mukura Gishwati,
-Rwanda Mining Association: Ihagarariwe  na Pascal Dukundimana
-Intaray'iburengerazuba: Ihagarariwe na Nyamaswa Rukundo Emmanuel ushinzwe imishinga n'ibikorwa by'iterambere mu ntara y'iburengerazuba
-RIB: Ihagarariwe na Eugene Musemakweri
-Akarere ka Ngororero gahagarariwe na  Bwana Uwihoreye Patrick vice Mayor /FED,
 Kayitsinga Jean Ushinzwe Amashyamba n'umutungo Kamere
-Inzego z'umutekano
-Muhizi Patrick  umukozi wa RMB mu karere ka Ngororero.



Muri ubwo bugenzuzi, byagaragaye ko mu ishyamba rya Myatano imicukurire mibi iri guhinduka biganisha aheza ariko hakaba hacyangizwa umugezi wa Satinsyi. Hatanzwe ubujyanama ko company (TMT) igomba kurinda uyu mugezi kandi ikubahiriza amategeko agenga ubucukuzi ndetse n'amasezerano  yagiranye na Leta iahabwa uruhushya.

Kubera ko hari  izindi Companies zikorera muri iki gice ariko mu karere ka Rutsiro nazo zikaba zanduza umugezi wa Satinsyi hifujwe ko Rutsiro nayo yashyiramo imbaraga bigahagarara.

Ku mugezi wa Sebeya naho bigaragara ko company ya NL Mining yagabanije  kuwanduza  ariko hakaba hakirimo  abajura bacukura hagati mu mugezi. Hifujwe ko hazabaho igikorwa cyo gusubiza umugezi munzira zawo  ubundi umushinga uri gukora ibikorwa byo kubungabunga Sebeya ukahatera imigano n'ibiti. Company zihafite impushya zikubahiriza amabwiriza kandi hagakomeza n'ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kureka kwangiza imigezi bacukura ahatemewe.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->