Ngororero: Perezida wa Sena yunamiye inzirikarengane ziruhukiye mu rwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange ahashyinguwe imibiri 12 yabonetse.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyange yakoranywe ubugome bw'indengakamere aho Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya Gatolika ya Nyange bayirituriweho ku mabwiriza yatanzwe n'uwari Padiri mukuru wa Paroisse Nyange Seromba Athanase.
Igikorwa cyitabiriwe na Président wa Senat Hon. Dr Kalinda François Xavier wari umushyitsi mukuru.
Mw'ijambo yagejeje ku mbaga y'abitabiriye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ubuyobozi bw'Igihugu butazahwema kuba hafi abarokotse, abashimira ubutwari bagaragaje bakanga guheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira iterambere rirambye. Yavuze ko abagifite umugambi wo guca abanyarwanda mo ibice ntaho bazamenera kuko ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame butabyihanganira na gato.
Yagarutse ku butwari bwaranze Intwari z'Imema z'abanyeshuli b'i Nyange asaba buri wese kubafariraho urugero. Banze kwitandukanya bakurikije amoko y'icyo gihe babisabwe n'abicanyi bari bateye iryo shuli barabatsembera bagira bati: twse turi abanyarwanda.
Umunsi washojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse no kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange.
Igikorwa cyitabiriwe kandi na Visi Perezida w'umutwe w'abadepite, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abayobozi b'inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, Perezida w'umuryango Ibuka ku rwego rw'Igihugu, abayobozi batandukanye, imiryango y'ababuze ababo baruhukiye muri uru rwibutso, abaturage b'imirenge ihana imbibi n'uwa Nyange mu Turere twa Karongi na Ngororero.
Bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…