Ngororero: Ministre Shyaka yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza
Nyuma y'aho Akarere ka Ngororero gahuye n'ibiza bidasanzwe byatewe n'imvura nyinshi bigahitana abantu 21, ibikorwa remezo nk'imihanda, ibiraro, amazi n'amashanyarazi bikangirika; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Professeur SHYAKA Anastase yagiriye uruzinduko rw'Akazi muri aka Karere kuri uyu wa gatanu tariki 15/05/2020.
Nk'uko yabivuze yaje azanye ubutumwa bwo guhumuriza abaturage yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame . Yagize ati: mukomere muhumure turi kumwe.
Yavuze ko yiboneye ko ibiza bikomeye kandi byangije byinshi ababwira ko azabaha umuganda kugira ngo bongere kwiyubaka.


Ikiraro gihuza imirenge ya Ngororero, Kageyo na Kavumu cyatwawe n'umugezi wa Satinsyi
Yashimiye abaturage uburyo bihutiye kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Asaba abasigaye mu manegeka kuyavamo. Yagize ati: "ibintu ni ibishakwa icyingenzi ni ubuzima". Yanabashimiye uburyo bakumiye icyorezo cya Coronavirus agira ati ni byiza ko mu Karere ka Ngororero nta numwe urandura iki cyorezo .
Yanashimiye ubuyobozi bw'Akarere uburyo bwitaye ku baturage bukabavana mu ngo hakiri kare ibiza bitarabahitana. Yashimiye imikoranire myiza hagati y'abaturage n'abayobozi.
Abaturage nabo bashimiye Umukuru w'Igihugu uhora ubazirikana. Banamushimiye kuba yaboherereje intumwa zo kubahumuriza mu ngorane barimo batewe n'ibiza. Bashimiye ubuyobozi bwiza bwabitayeho.
Minisitiri Shyaka yashoje uruzinduko rwe yizeza abaturage ko ibyifuzo bamuhaye azabikorera ubuvugizi. Ati ubushobozi bwo kubafasha Igihugu kirabufite. Abafatanyabikorwa barahari kandi bazasanga dufatanye urunana twiyubaka.
Yakiriwe na guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'inzego z'umutekano.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…