Ngororero: Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi ikomeje kwegera abo byagizeho ingaruka
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16/05/2020 Minsitiri wa ministeri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi Kayisire Marie Solange yakoreye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho yari aje kwirebera uko ibiza byatwaye ubuzima bw'abantu, bikangiza ibikorwa remezo birimo imihanda n'ibiraro akanahumuriza abaturage bahuye n'ingaruka zabyo.
Minister Kayisire n'abo bari kumwe basuye ikiraro cy'ahitwa ku rutindo gihuza imirenge ya Muhororo, Kageyo, Kavumu na Sovu babona uburyo cyangiritse; babonye uburyo
inkangu yangije kuri stade ya Ngororero,
banasura abaturage bimuwe n'ibiza bacumbitse mw'ishuli GS Kabaya.


Imihanda ihuza imirenge n'Akarere yarangiritse cyane
Aganira n'imiryango 30 igizwe n'abaturage 135 yimukiye muri GS Kabaya,
Minisitiri Kayisire yabashyikirije intashyo ya Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ibahumuriza kandi ibasaba gukomera.
Minisitiri Kayisire yakomeje abashimira uburyo bihuse kuva ahantu hatera akaga ubuzima bwabo, ashimira ubuyobozi bw'Akarere uburyo bwitaye mu gutabara abaturage, anasaba ko imbaraga bashyize mu kwirinda ibiza ari nazo bashyira mu gukaza ingamba zo guhangana na COVID-19.
Yashoje yizeza AKarere ubufatanye mu guhangana n'ingaruka zatewe n'ibiza cyane cyane mu gutanga ubufasha bwihuse.

Imfashanyo z'ibiribwa byibanze zageze mu mirenge yose
Twabamenyesha ko imfashanyo y'ibiribwa by'ibanze imaze gushyikirizwa abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza mu mirenge yose uko ari 13.
Uru ruzinduko rwa minister Kayisire ruje rukurikiye urwa mugenzi we wa Minaloc Professor Shyaka Anastase yakoze ku munsi w'ejo tariki ya 15/05/2020 nawe areba uburyo ibiza byazahaje abaturage anabagezaho ubutumwa bwo kubahumuriza.
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…