Ngororero: Kubakira abasenyewe n'ibiza bigeze kure
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Bwana NKUSI Christophe yasuye amazu 61 Ari kubakirwa abahuye n'Ibiza mu Murenge wa Muhanda binyuze mu mushinga wa Contingency Emergency Response Component (CERC.)
Uruzinduko rwasanze mu mazu ari kubakwa, amenshi ageze igihe cyo gukorerwa imirimo ya nyuma y'amasuku(finishing works).
Umuyobozi w'Akarere yasabye ko abakozi bakora kuri nzu biyongera, ndetse n'ibikoresho by'ubwubatsi bikenewe bikegerezwa inzu mu rwego rwo kwihutisha aya mazu akuzura mu gihe gito.
Umuyobozi w'Akarere yari kumwe n'Abakozi ba MINEMA bashinzwe gukurikirana iki gikorwa (CERC M&E Coordinators), umukozi w'Akarere ushinzwe imicungire y'ibiza, umukozi ushinzwe gutanga impushya zo kubaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanda, ndetse n'abandi bakozi.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…