Ngororero: JADF Isangano n'Akarere ka Ngororero biyemeje kurushaho gufatanya mw'iterambere

Ku bufatanye bw'intara y'Iburengerazuba n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere myiza RGB n'Akarere ka Ngororero uyu munsi kuwa 26/02/2020  muri salle y'Akarere hateraniye inama yo kwigiranaho ku bijyanye n'igenamigambi hagati y'abafatanyabikorwa mw'iterambere ry'akarere JADF Isangano n'Akarere.  Inzego  zombi zemeranya ko umuturage ariwe pfundo mw'igenamigambi kandi afitemo uruhare binyuze mu mucyo.
 Inama yitabiriwe na perezida wa JADF Isangano na komite yayo, abaperezida ba komisiyo z'Inama Njyanama, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bahagarariye abandi, n'abayobozi b'amashami ku Karere. Yayobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe na coach wa Jadf ku Ntara y'Iburengerazuba Bwana Mugisha Theogène.


Bwana Mugisha yatanze ikiganiro kirambuye ku mikorere n'imikoranire ya  JADF naho umuyobozi w'Ishami ry'igenamigambi, ikurikirana n'isuzumamihigo Birolimana Jean Paul yavuze ku ngamba z'iterambere ry'Akarere DDS. Yagaragaje imihigo y'ingenzi Akarere kafatanyamo na Jadf n'ibikorwa abashoramari bakwibandaho.
Mayor NDAYAMBAJE yagarutse ku bufatanye hagati ya JADF n'Akarere yibutsa ko kizira ngo abafatanyabikorwa benshi bahurire ku    gutera inkunga ahantu hamwe mu gikorwa kimwe. Yongeye ko kuva aho JADF igerereye mu Karere iterambere ryiyongereye ku buryo bugaragara. Muri iyi nama hashatswe uburyo JADF n'Akarere bahuza imbaraga mu gufatanya imihigo iteza imbere abaturage irimo kurwanya igwingira nimirire mibi.
Mu mwaka w'ingengo y'imali 2018/2019 mu Karere ka Ngororero ibikorwa bya JADF byagize agaciro kangana na 2,617,647,029 frws. Muri 2019/2020  JADF iteganije igengo y'imari ingana 3,060,740,809 frws
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa abafatanyabikorwa 44.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->