Ngororero: "Itorero ry'umudugudu rirakora neza." NIC

Lt Col Migambi atangiza inama

Uyu munsi tariki ya 30/10/2019, itsinda riyobowe na V/President wa NIC (National Itorero Commission) Bwana Lt Col.Desiré MIGAMBI guhera 10h00 -15h00 basuye Akarere ka Ngororero.Bakiriwe n'umuyobozi  w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe na V/M Asoc Madame Mukunduhirwe Benjamin

Hakoze inama mpuzabikorwa y'Itorero ry'Igihugu yaguye irimo Komite nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge na ba perezida b'inama njyanama z'utugari, abakozi b'akarere mu ishami ry'imiyoborere myiza.

Intego y'inama yari kureba uko itorero ry'umudugudu rikora mu karere ka Ngororero.
Umuyobozi w'Akarere yagaragaje muri presentation ibyagezweho mw' itorero ry'Akarere harimo uko abaturage bashyizwe mu masibo n'ingamba kandi bikaba bikora hanyuzwamo gahunda za Leta zose.

Bwana Migambi yatanze ikiganiro kirimo ubujyanama bugamije kunoza imikorere y'itorero ry'umudugudu no gutangira gutegura urugerero ruciye ingando 2020.

                Itorero yr'umudugudu wa Kibingo ryasuwe rihabwa n'ibiganiro

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gusoza iyo nama abayobozi bo mu Karere hamwe n'itsinda rya NIC basuye itorero ry'umudugudu wa Kibingo mu kagari ka Rugogwe mu murenge waMuhororo.
Bashimye cyane ko abaturage batozwa neza kandi bakaba basobanukiwe na gahunda z'itorero ry'Igihugu ndetse bashima ibikorwa byinshi bibateza imbere bakorera mu ngamba zabo.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->