Ngororero: Isuku impereho, isuku ibe umuco- abaturage b'umurenge wa Muhanda
Mu murenge wa Muhanda mu kagari ka Gasiza habereye igikorwa cy'ubukangurambaga ku Isuku n'isukura ku nsanganyamatsiko iti " Isuku impereho, isuku ibe umuco". Bwitabiriwe n'itsinda ry'abayobozi baturutse ku ntara y'Iburengerazuba bayobowe na Bwana NSANZIMANA Sylvestre umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku Ntara harimo SP Sylvestre TWAJAMAHORO umuvugizi wa Police ku Ntara, CNF ku Ntara n'umukozi w'intara ushinzwe abakozi.
Baje baherekejwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mme MUKUNDUHIRWE Benjamine; bakiriwe n'umunyamabanga nshingwanikorwa w'umurenge wa Muhanda Bwana MUSABYIMANA Japhet.
Ubukangurambaga bwari bugamije gukangurira abaturage:
▪️gukomeza kunoza isuku k'umubiri, aho batuye ndetse no mu gihe hategurwa amafunguro mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.
▪️Kurwanya imirire n'igwingira ku bana bari munsi y'imyaka itanu hibandwa mu kwimakaza isuku n'isukura ku amafunguro bategurirwa
▪️Mur iki gikorwa kandi habayeho kugaburira abana indyo yuzuye hagamijwe guha ababyeyi urugero rw'ifunguro rikwiye gutegurirwa umwana.
Abashyitsi bifatanije n'abaturage mu gikorwa cyo gusukura ivomo ryari ryarasenyutse kugira ngo abaturage bakomeze kubona amazi meza.
Muri gahunda ya dusasirane, imiryango itanu yahawe matelas kugira ngo hakomeze kunozwa isuku no ku buriri.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…