Ngororero: Inyubako z'ibyuma by'amashuli zigomba kwihuta kurushaho: PES Uwambajemariya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence yabisabye ubwo yagiriraga uruzinduko rw'Akazi mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/8/2020. Yari ayoboye itsinda rya Task Force y'inyubako z'ibyumba by'amashuli yo ku rwego rw'Intara.
Nyuma y'uko Task Force yo ku rwego rw'Akarere igaragaje aho imirimo yo kubaka amashuli igeze, izi Task Force zombi zigabanijemo amatsinda 3 ajya mu mirenge kureba aho imirimo igeze:
1. Itsinda riyobowe na PES w'intara ryarimo umuyobozi w'Akarere ryakoreye mu mirenge ya Gatumba na Nyange
2. Iriyibowe n'umuyobozi wa police mu Karere ryasuye imirenge ya Ndaro na Bwira
3. Iriyobowe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu ryasuye imirenge ya Kabaya na Muhanda.
Mu byasuzumwe harimo kureba uburyo ibikoresho bicunzwe, ubuziranenge bwabyo n'ubw'inyubako, imikorere ya Command Posts z'inyubako no gukumira no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Nyuma y'ubugenzuzi byagaragaye ko imirimo iri kwihuta; PES Uwambajemariya asaba ko yakwihutishwa kurushaho imbogamizi zagaragaye zikavaho.
Nk'uko byavuzwe n'umuyobozi w'ishami ry'uburezi Bwana Habarurema Denis; muri izo mbogamizi hari uko ibikoresho bitagiye bigerera ku ma sites ku gihe bitewe n'uko imodoka zagombaga kubitwara zitabonekeye igihe cyangwa se ko hari n'igihe ibyo bikoresho bitabonekeraga igihe.
Nyuma yo gusura ahantu hatandukanye, amatsinda yagiye inama kugirango imirimo irusheho kwihuta.
Mu Karere ka Ngororero harim kubakwa ibyumba 566 n'ubwiherero 747.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…