Ngororero: Imirenge irasabwa kwihutisha inyubako z'abatishoboye
Kuwa 02/12/2019 habaye inama ya Task Force ya HS y'Akarere ka Ngororero.
Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine.
Inama yanitabiriwe n'nzego z'umutekano, abanyamabanga sshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’amashami (Ubuzima, Social na One Stop Center), abakozi bashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mirenge, umukozi ushinzwe ubukangurambaga bwa MUSA mu Karere.
Haganiriwe ku ngingo zikurikira:
-Kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa mugukemura ibibazo byugarije abaturage (HSI) mu mirenge;
- Gutegura descente ya Task Force ku rwego rw'Igihugu.
- Ibikoresho byasagutse mu biza n'uburyo byakoreshwa.

Ibikoresho byasagutse bizifashishwa mu kubakira abatuye nabi
Nyuma yo kugaragaza ibimaze gukorwa muri buri murenge no kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo,hafashwe imyanzuro ikurikira:• Imirenge yongeye gusabwa kwihutisha imirimo kugira ngo abatagira aho baba n'abari ahadakwiye batuzwe.
. Hemejwe ko nyuma y'ubusabe bwa ba ESs b'Imirenge n'umwanzuro w'Inama Njyanama; ibikoresho byasagutse mu biza byakoreshwa muri HS ariko Task Force ya HS ku murenge ikabanza kubifataho umwanzuro bagaragaza uko byakoreshwa.


Inzego zose zishishikajwe no kubakira abatishoboye
. Ku mirenge ikibura ibibanza, hemejwe ko bagaragaza ibikenewe kugira ngo Akarere gashake uburyo byagurwa. Kugira ngo bigurwe ni ngombwa kwifashisha umugenagaciro(muri Expropriation).
. Abayobozi b'imirenge basabwe kandi kugaragaza ahari ubutaka bwa Leta bwakubakirwaho abatishoboye kugira ngo bizashyikirizwe Inama Njyanama ibifateho umwanzuro.
. Hibukijwe kandi ko hari abanyamadini biyemeje kubajira abatishoboye 221 bityo Imirenge ikaba isabwa kugaragaza ibibanza cyane cyane ku midugudu ahakubakwa amazu yegeranye.
. Hemejwe ko abayobozi b'imirenge bakomeza gushishikariza abakorera kuri Centres z'ubucuruzi kuvugurura amazu yabo basiga amarangi kugira ngo bakomeze gukorera ahantu hafite isuku.
. Hemejwe ko abafite HS mu nshingano bajya bahanahana amakuru igihe cyose hari ibikenewe, ibisabwa cyangwa raporo zigomba gutangwa.

Mu mirenge basabwa kwihuta mu gushakira abatishoboye aho kuba
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…