Ngororero: Imboni y'Akarere ka Ngoroero muri Guverinoma yakagiriyemo uruzinduko rw'akazi.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi Hon.Kayisire Marie Solange akaba n'imboni y'Akarere ka Ngororero muri Guverinoma yari yaje kureba aho imirimo y'inyubako z'ibyumba by'amashuli phase I&II igeze.
Yakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid wamweretse aho imirimo igeze uyu munsi umurenge ku wundi; anamugezaho imbogamizi z'ibikoresho nk'imbaho n'ibyuma byo gukora ibisenge bitaraboneka byose.
Sima kugeza ubu yabonetse ku kigero cya 33%.
Mayor NDAYAMBAJE yamuhaye urutonde rw'ibyihutirwa kugirango amashuli yuzure mu gihe cy'ukwezi kumwe. Minister Kayitesi akazakora ubuvugizi.
Mu Karere ka Ngororero hari kubakwa ibyumba 556 n'ubwiherero  747 bizatuma ubucucike bugabanuka kimwe n'ingendo ndende abana bakoraga bajya ku mashuli. Minisitiri Kayisire yasuye amashuli yo mu murenge wa Kabaya anakangurira abayubaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. 

Minister wa MINEMA yari aherekejwe n'umujyanama we hari kandi inzego z'umutekano, abatekinisiye b'akarere bashinzwe inyubako z'amashuri n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kabaya.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->