Ngororero: ikoreshwa ry'inyongeramusaruro ryariyongereye

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2020 umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yatangije ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2020 B. Hari mu nama yamuhuje n'abashinzwe ubuhinzi mu karere no mu mirenge, abashinzwe iterambere mu tugari,  abafashamyumvire n'abacuruza inyongeramusaruro.

Bwana Uwihoreye yabasabye kuba hafi y'abahinzi bakita ku bikorwa byabo banabafasha guhinga kijyambere bakazamura umusaruro.
Muri iyi nama Agronome w'Akarere Dusabimana Leonidas na mugenzi Sebitereko Bustan ushinzwe ibihingwa ngengabukungu berekanye ibyagezweho mu gihembwe cy'ihinga 2020A:

Ingo zimaze kwiyandikisha muri Smart nkunganire ni 88,227 igihe umwaka ushize mu gihembwe cy'ihinga 2019 A zari 50,000. Iki  kigero gishyira Akarere ka Ngororero ku mwanya wa 3 ku rwego rw'igihugu. Ubuso buhingwaho imyaka yatoranijwe bwariyongereye mu mirenge yose. Ikoreshwa ry'inyongeramusaruro ryarazamutseho 16% kandi zageze ku baturage ku gihe,
kwiyandikisha muri smart nkunganire biri ku kigero cy'100%, guhuza ubutaka biri kuri 101% , gukoresha inyongeramusaruro biri kuri 114%, guhinga imbuto z'indobanure biri kuri 98%. Imbogamizi zabaye ni imihindagurikire y'ibihe yatumye umusaruro wari utegerejwe utagerwaho.Abitabiriye inama banaganirijwe ku byonnyi by'imyaka n'uburyo bwo kubirwanya.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->