Ngororero: ikibazo cy'ubucucike mu mashuli kigiye gukemuka
Kuri uyu wa mbere tariki ya 1/06/2020 Umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe n'inzego z'umutekano n'abaturage babyukiye mu muganda wo gusiza ibibanza hatangizwa iyubakwa ry'ibyumba by'amashuli 529 n'ubwiherero 747.
Igikorwa cyabaye mu mirenge yose uko ari 13. Ku rwego rw'Akarere cyabereye mu murenge wa Muhororo ku rwunge rw'amashuli rwa Kanogo.


Abaturage bishimiye ko ikibazo cy'ubucucike n'ingendo ndende abana bakoraga bajya/bava kw'ishuli mu mirenge imwe n'imwe nka Nyange kigiye kubonerwa umuti.
Aya mashuli azuzura mu mwaka w'ingengo y'imari 2020/2021.
Mu Karere ka Ngororero kandi ubu harimo kubakwa ibyumba by'amashuli 111 n'ubwiherero 162 birarangirana n'uku kwezi kwa Kamena 2020.
Nyuma y'umuganda Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage kumva ko amashuri azubakwa ari ayabo bityo ko bagomba gukomeza gutanga umuganda akuzura mu gihe gito.
Yishimiye ko abaturage bitabiriye umuganda bambaye udupfukamunwa, abasaba kubahiriza n'andi mabwiriza yose ajyanye no kwirinda COVID-19 harimo:
Guhana intera ya metero hagati y'abantu n'abandi
Kugira no kumenyera umuco wo gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune.
Yibukije abaturage ko bakwiye kwishyura Mutuelle de Santé kare kuko hatazabaho kongererwa kwa kwezi nk'ibisanzwe.
Umuganda wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.


Umuganda wo gusiza ibibanza wabereye mu mirenge yose
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…