Ngororero: ibikorwa byo kurengera ibyogogo by'imigezi biragenda neza
Kuwa 19/08/2020 Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE Godefroid yakiriye mu biro bye Madame RUZIGANA Pamela, Division Manager of Catchment restoration and erosion control (Umuyobozi ushinzwe imitunganyirizwe y'ibyogogo no kurwanya isuri ) ari kumwe na Mushinzimana JMV ushinzwe imirimo yo gutunganya ibyogogo bose bo mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Umutungo Kamere w'amazi mu Rwanda (RWRB : Rwanda Water Ressources Board ). Baganiriye ku mirimo yakozwe kandi ikomeje yo kubungabunga icyogogo cya Secoko.
Nyuma y'ibiganiro, iri tsinda riherekejwe na KAYITSINGA Jean Ushinzwe Amashyamba n'umutungo Kamere mu karere ka Ngororero basuye ibikorwa muri icyo cyogogo (utugari twa Vuganyana na Nsibo mumurenge wa Nyange, utugari twa Bitabage na Bijyojyo mumurenge wa Ndaro). Hasuwe ahatewe amashyamba, ahaciwe imirwanyasuri, ahashyizwe ibigega bifata amazi kuri GS Vungu, ahatewe imbingo imigano n'ibiti ku migezi .Byagaragaye ko ibikorwa byakozwe neza hakenewe gukomeza kubyitaho bikajyanirana no gukumira ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa nabi bwanduza uyu mugezi wa Secoko uhereye mu karere ka Rutsiro aho uturuka. Byagaragaye ko ibi bikorwa byazatanga umusaruro mwiza mu kubungabunga urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya I kubera gukumira isuri.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…