Ngororero: Guverineri Munyantwali yashimiye ubufatanye bw'inzego mu gukemura ibibazo

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero. Aherekejwe n'abayobizi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara yagiranye inama n'abayobozi b'ingeri zose kuva ku mudugudu kugera ku Karere.
Bunguranye ibitekerezo kw'iyubakwa ry'amashuli n'ubwiherero phase I&II, ibikoni by'amashuli, umutekano no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Buri muyobozi w'umurenge yerekanye uko ahagaze  kuri buri ngingo
Muri rusange inyubako ziragenda neza imbogamizi bahuye nayo ni ukutabonera ibikoresho ku gihe . Biyemeje ko babonye ibikoresho byose mu kwezi kumwe amashuli yaba yuzuye.
Umutekano ahanini ngo uhungabanywa n'inzoga z'inkorano  zikurura ubusinzi n'urugomo. Hari kandi ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butubahiriza amategeko n'amakimbirane mu miryango.
Ki ngingo y'ubwisungane mu kwivuza abayobozi b'imirenge biyemeje ko  nyuma yukwezi bazaba bageze ku 100/100.


Mayor NDAYAMBAJE Godefroid wakiriye abashyitsi ari kumwe na komite nyobozi y'Akarere n'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere yavuze ko ku bufatanye n'inzego zitabiriye inama n'abaturage ibisubizo by'ibibazo bizaboneka bidatinze. Urubyiruko rw'abakorerabushake rwashimiwe umusanzu rutanga  mu kurwanya COVID-19.
Kimwe n'abayobozi b'imirenge urubyiruko rwagaragaje impungenge ku myitwarire y'abigize ba ntibindeba bakomeje gukora utubari mu ngo.



Umuyobozi w'ingabo mu Ntara  y'Iburengerazuba yagarutse ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe avuga ko kuba abacukura bazwi ikibazo kigomba gukemuka ati keretse hari abayobozi  babyihishe inyuma.
Ku bwicanyi bw'inka bwagaragaye abakoze ibyo byaha bagomba gufatwa bagahanwa. Yibukije abayobozi b'inzego z'ibanze gukomeza kuba maso ntihagire umwanzi wakwiyoberanya akaba yahungabanya umutekano. Yongeyeho ati ibyo dukora byose umutekano tuwugire nyambere.
Mayor NDAYAMBAJE  mu gushimira abashyitsi yavuze ko nyuma yo kumva impanuro hagiye kubaho guhindura imikorere ku nzego zose by'umwihariko urw'isibo n'umudugudu. Yasabye ubufatanye bwa buri wese kugirango impanuro zatanzwe zishyirwe mu bikorwa.


Guverineri yashimiye ubufatanye bw'inzego zatumiwe mu gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bafite. Ati uwo muco muzawuhorane . Yagarutse ku nshingano z'abayobozi abasaba kuzihoza ku mutima. Yasabye ko igihe bihaye cyo kuzuza amashuli no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bacyubahiriza. Yagize ati mwirinde kumenyera ibyaha n'akarengane mubirakarire mubihashye. Ababikora bamenyekane neza umunsi kuwundi bakurikiranwe. Ati nta mugizi wa nabi warusha imbaraga inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano.

Umuyobozi w'Intara yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake (Youth Volunteers) uruhare bagira mu bukangurambaga bwo gukumira no kwirinda icyorerzo cya Covid-19. Ati muri imbaraga z'igihugu zikenewe mu guhashya iki cyorezo. Uhagarariye urubyiruko yagaragaje impungenge ku myitwarire ya bamwe bigira ba ntibindeba bagakora utubare mu ngo birengagije amabwiriza ya kwirinda Coronavirus. Aha Guverineri Munyantwali yasabye ubufatanye bw'inzego zose kugirango iyo myitarire icike burundu.
Bwana guverineri yashoje asaba abitabiriye inama ko umuhigo wo kubaka amashuli ibikoni n'ubwiherero buri wese yawushyira ku mutima bityo ukeswa ku gihe.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->