Ngororero: amarembo y'umufatanyabikorwa Compassion Internationale arafunguye

Byavugiwe mu muhango wo guha inka 15 abagenerwabikorwa bazikeneye kurusha abandi mu kagari ka Nyange mu murenge wa Ngororero. Umuyobozi w'Akarere bwana Ndayambaje Godefroid yashimiye umufatanyabikorwa  Compassion Internationale watanze izi nka agaruka k'uruhare rwayo mu bikorwa iteramo inkunga akarere, byose bikora ku buzima bw'abaturage bibaherekeza mu rugendo rw'iterambere.

Yabashimiye imikorere n'imikoranire aho bunganira ibikorwa byumvikanyweho nko kugoboka abatishoboye itanga inka zihaka, guteza imbere uburezi no kunoza imibereho y'ingo.

Yashimiye by'umwihariko itorero rya EAR ku bikorwa bateramo inkunga Akarere mu kunoza ubuzima bwiza bw'abaturage. 

Mayor Ndayambaje yabwiye abaturage ko inka bahawe ari igihango bagiranye na Leta ndetse na Compassion Internationale ko bagomba kuzitaho zikabagirira akamaro. Yabasabye ko bazorora neza nabo bakazatangira ubuntu bafasha bagenzi babo kuva mu bukene.Yabibukije ko uwahawe inka agomba guhita ahindura imyumvire akava mu cyiro cy'ubukene (cat.1) akajya mu cyiciro cy'ubukire.

Compassion Internationale kandi  ifasha abana ibagobotora mu ngoyi y'ubujiji iberekeza ku mibereho myiza. Abana bose bafashwa baraherekezwa kugeza barangije Kaminuza. Compassion yiyemeje gukomeza gutera inkunga akarere;igasaba gukomanga  ngo kuko  amarembo arafunguye. Yiyemeje imikorere n'imikoranire irambye. Yasabye akarere ko bazungurana ibitekerezo ku bufasha bwahabwa abahuye n'ibiza n'abagizweho ingaruka na Covid-19.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->