Ngororero: Amadini n'amatorero azubaka amazu 221 y'abatishoboye
Amadini agomba gukora ku buryo bwemewe n'amategeko.Byatangajwe n 'umuyobozi wAkarere Bwana Ndayambaje Godefroid mu nama yamuhuje n'abahagarariye amadini n'amatorero kuri uyu wa 26/11/2019.

Aba bafatanyabikorwa bibukijwe ko kugirango bakorere mu Karere bagomba kuba bujuje ibyangombwa bisabwa n'amategeko. Nk'uko Bwana Ndayambaje yabivuze, kuba aba bakozi b'Imana bahura n'abaturage benshi kirazira ko bakorera mu kajagari.
Muri iyi nama haje kugaragara amatorero 3 atujuje ibisabwa. Yahise asabwa kudakurikirana inama. Arasabwa ibyangombwa bitangwa na RGB n'Akarere.
Mayor Ndayambaje yibukje ko aba bayobozi bagomba kuba icyitegererezo cy'intama bashinzwe kandi bakabumbatira ubumwe bwabo.
Akarere ka Ngororero gafite abaturage 386.000 bose bafite aho basengera. Niyo mpamvu Mayor yasabye ko aba bayobozi bagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abayoboke babo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yatangaje ko mu karere hari insengero zabaruwe 563. Izakorewe igenzura ni 217. Hafunzwe 261 zitari zujuje ibyangombwa bigenwa n'amategeko, muri zo 87 zaravuguruwe.
Yavuze ko uyu mubare w'izafunzwe ugaragaza uburyo abayoboke b'amadini benshi basengera ahadatunganye binavuga ko aya madini afite intege nke mu bukangurambaga bwo kunoza imibereho y'abayoboke bayo. Ati niba urusengero rudafte ubwiherero abarugana bo barabufite? Ati ibi bivuga ko bafite ikibazo cy'isuku n'isukura.

Vice Mayor Uwihoreye yatangaje ko akarere gafite imiryango 517 ikeneye gutura heza kandi neza. Kuba iyi miryango ifite amadini ibarizwamo aya yakagombye kugira uruhare mu gukemura iki kibazo.
Akarere kagaragaje uruhare rwako mu myubakire y'ariya mazu nko gushaka ibibanza no kubisiza ndetse no gutanga isakaro. Amadini n'amatorero arasabwa inkunga yo kuyazamura.
Umurenge wa Ngororero niwe ufite amazu menshi agera kuri 89 ufite make ni Gatumba ifite 6.
Pasteur Akoyiremeye wa ADEPR ati abakeneye amazu ni abayoboke bacu barimo abapfakazi, imfubyi, abatishoboye, abageze mu zabukuru n'abandi banyantege nke. Ati rero biri mu nshingano zacu kububakira. Ati kandi nta n'itorero ritagira abafundi.
Inzu imwe ifite metero 5 kuri 7 izuzura ifite agaciro ka 12.000.000 frws.
Akarere kazabona akabakaba miliyoni 11 amatorero akusanye asigaye. Eglise catholique yiyemeje kuzubaka amazu 100, ADEPR 40, Islam 40, AEBR 7, EPR 7, Adventiste du 7ème jour 8, CFR 2, EAR 14, EDR1, EARR 1 , ERC 1 yose hamwe akaba 221. Azaba yarangiye kuri 31/03/2020.
Umuyobozi w'akarere yashimiye inkunga ikomeye itanzwe n'amadini n'amatorero.
Umuyobozi wa Forum y'amadini n'amatorero Padiri Rutakisha uyoboye Paroisse ya Muhororo nawe yashimiye bagenzi be umwanzuro ukomeye bagezeho.
Padiri Rutakisha yanasabye bagenzi be gukomera kuri gahunda y'ubumwe n 'ubwiyunge bakangurira abayoboke babo kuzakira abakoze jenoside yakorewe abatutsi barangije ibihano, kwishyura imitungo yagenwe n'inkiko gacaca, gukumira amakimbirane no gukomeza imikorere n'imikoranire myiza n'Akarere.
Uhagarariye umuyobozi wingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro we yasabye ubufatanye n'amadini n'amatorero mu gucunga umutekano by'umwihariko mu minsi mikuru isoza umwaka
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…