Ngororero: aborozi mu nzuri za Gishwati bakomeje gusabwa kubungabunga ibiti byatewe n'umushinga LAFREC

Kuwa 30 Kanama 2020  mu cymba cy'inama muri Guest House ya Ngororero ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick bwakoranye inama n’aborozi bororera mu nzuri za Gishwati hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mubikorwa ry’Umushinga n'uburyo buhamye bwo gucunga, kurinda ibyakozwe no gusana ibyakwangirika igihe umushinga uzaba ushoje imirimo yawo.

Nyuma yo gusuzuma imbogamizi zagaragaye mu gihe cyo gutera ibiti zishingiye cyane cyane ku biti bitakunze agace ka Gishwati n’uruhare ruto rw’aborozi mugihe cyashize no kuba muri iki gihe hari ibyangirika kubera uburangare(Ibiti bizitiye ingemwe bicanwa n’ibyuma byibwa), inama yemeje ibi bikurikira:
 Umworozi agomba gusimbuza ibyangiritse kubera uburangare,
 aborozi bagomba gukangurira abashumba kugira uruhare rufatika mu gucunga ibyakozwe.
  Hemejwe ko tariki ya 10 Nzeri hazaba inama n’aborozi n’isuzuma ry’ibimaze gukorwa kuri buri rwuri hamwe n’aborozi. Muri iyo nama kandi hazaganirwa ku masezerano rusange yo kwita ku biti byatewe n’ibizaterwa mu gihembwe cya Nzeri-Ukuboza 2020.
 Buri mworozi yasinye amasezerano yo kurinda ibyakozwe byose
 Akarere kazajya gahana abatubahirije ibikubiye muri aya masezerano ndetse n’abandi bakigaragaza umuco wo kuzerereza amatungo akangiza ibyakozwe.
Ba site mangers bamenyesheje inama ko  hamaze gutegurwa ingemwe 30,000 za Alnus mu rwego rwo kwitegura igihembwe cyo gutera ibiti.

Inama yitabiriwe kandi n'umukozi ukurikirana umushinga wa LAFREC Bwana NSENGIYUMVA Augustin n'umukozi w'Akarere ushinzwe amashyamba Bwana KAYITSINGA Jean n’urwego rw’Inkeragutabara ruhagarariwe na LT.COL JMV Kayitera.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->