Ngororero: Abikorera bashyigikiye Ikigega Agaciro Development Fund (ADF)
Kuri uyu wa 14/11/2019 mu cyumba cy'inama cy'Akarere habaye inama ku bukangurambaga bwo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund (ADF)
Umuyobozi w'akarere Bwana Ndayambaje Godefroid watangije iyi nama yasabye abayitabiriye kuba intumwa nziza kandi bakaba n'abambere mu gutuma gahunda z'Agaciro Development Fund zitera imbere.
Umukozi w'ikigega Agaciro Ntabana Jean Bosco yatanze ikiganiro ku mavu n'amavuko yacyo , uburyo igitekerezo cyo kugishinga cyavuye mu nama y'igihugu y'umushyikirano ku nshuro yayo ya 11.
Intego yacyo ikaba kwigira, gutuma ubuzima bw'iguhugu budahungabana igihe cy'amage, guteganyiriza u Rwanda rw'ejo rwubashywe mu ruhando rw'amahanga.



Abitabiriye inama bashyigikiye ADF
Icyerekezo ni uko iki kigega kigomba gukomera ku buryo cyakemura ibibibazo bitunguranye haba mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage hadategerejwe inkunga z'amahanga.
Abitabiriye inama bibukijwe ko gutanga umusanzu mu gaciro atari itegeko ahubwo ari inshingano ku munyarwanda ukunda igihugu.
Kw'ikubitiro cyatangiranye agera kuri miliyari 18,5 ubu kikaba gifite izisaga miliyari 195. Kiguriza amabanki ari naho gikura gutera imbere kwacyo.
Inama yitabiriwe n 'abikorera, amabanki, inganda, amakoperative.
Aba bose bavuze ko bumva neza impamvu z' iki kigega kandi ko bazakomeza gukangurira abo bahagarariye kugishyigikira buri wese uko ashoboye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…
Mu murenge wa Ndaro k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…